Ikipe ya Dynamo BBC yarihagarariye igihugu cy’u Burundi mu marushanwa ya BAL 2024 yahagaritswe burundu nyuma yo kwanga kwambara umuterankunga mukuru w’irushanwa ‘Visit Rwanda’.
Iyi kipe yatewe mpaga inshuro ebyiri ihita ikurwa mu marushanwa nk’uko bigenwa n’amategeko y’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi, FIBA.
Dynamo BBC yari yabanje kwitwara neza mu mukino wa mbere ubwo yatsindaga ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ariko iseruka mu kibuga itambaye umwenda wa ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga mukuru, ibintu bidakurikije amategeko.
Umukino wa kabiri yari bwesurane na FUS de Rabat yo muri Maroc ariko ibwirwa ko itajya mu kibuga itambaye imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ nk’uko amakipe yandi yose bimeze bityo ihita iterwa mpanga.
Ikipe ya Dynamo BBC yaje guterwa mpanga ebyiri mugihe yari bucakirane n’ikipe ya Petro de Luanda mu mukino waruteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Saa Kumi z’umugoroba.
Mu butumwa bahawe ahagana saa Tanu z’ijoro zishyira saa Sita z’ijoro zo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11 Werurwe 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu gihugu cy’u Burundi, Febabu, ryandikiye iyi kipe riyibuza gukinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda.’
Febabu yabwiye Dynamo BBC ko gukinana imyenda iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’ bitemewe na Febabu. Basabwe gukinana imyenda basanzwe bakinisha muri shampiyona y’i Burundi iriho ibirango by’iyi kipe gusa. Byabaye intandaro yo guterwa mpanga ubugira kabiri ihita inasererwa mu irushanwa.
Igihugu cy’u Burundi kimaze iminsi gifitanye ibibazo n’u Rwanda mu bigendanye na politike, aho Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ibintu u Rwanda rwamaganira kure, ahubwo ikarushinja kudakemura ibibazo byayo ikabyegeka ku Rwanda.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…