RWANDA

Guverinoma igiye gukuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo

Guverinoma yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ku rundi ruhande ariko, iyo nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo izagumaho ariko ishyirwe mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yasobanuye gahunda yo gukuraho nkunganire Leta yashyiragaho mu rugendo ku itike y’umuturage

Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubwo Icyorezo cya Covid-19 cyazaga Leta yashyizeho uburyo bwo kunganira abatwara abagenzi ndetse n’abagenzi muri rusange.

Ubwo ingamba zo guhangana n’icyorezo zakurwagaho, nkunganire ya Leta yagumyeho kuko hari hakiri ibibazo birimo n’ubuke bwa bisi.

Ati “Ni muri urwo rwego Leta yavuze ngo reka ikemure ibyo bibazo bibiri, ku ikubitiro yahise icyemura icya bisi, aho 100 zahise zigera mu gihugu ndetse n’izindi 100 zirahari, zatangiye kugera mu muhanda. Ikindi ni uko duhari nka Leta, nitubona izo bisi zidahagije tuzashyiramo izindi.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko abagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali batazongera kwishyura Internet kubera ko mbere ku mafaranga bishyuraga habaga hariho aya Internet.

Ati “Kubera ko igiciro umuntu yishyura gisa nk’aho hari akiyongereyeho, Internet yavanweho ndetse n’umusoro usanzwe waragabanyijwe ugera kuri 0,3%.”

Ubusanzwe abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyuraga 10 Frw ya internet yo muri bisi. Ni ukuvuga ko ku mafaranga, buri mugenzi yishyuraga uko akoze urugendo, habaga hariho 10Frw ya Internet.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abantu n’ibigo 18 bahawe imihanda irimo imishya yo gutangiramo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Ni imihanda yagabanyijwe mu byerekezo bitandukanye, aho byahawe abantu n’ibigo bitandukanye kugira ngo bijye bitwara abagenzi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko abaturage bamaze igihe bamenyeshwa ko nkunganire bahabwaga ku giciro cy’ingendo izavanwaho kandi ko ari amafaranga azajyanwa muri gahunda ya Girinka, kurwanya imirire, kugaburira abana ku mashuri n’ibindi.

Ati ‘‘Kwari ukugira ngo bafate n’izindi ngamba, kuko ntabwo ziriya nkunganire ziva ku baturage ngo zijye ahandi, ziva ku baturage zijya ku baturage.Twarabivuze, barabizi ariko kuri bo nta gihombo kirimo kuko amafaranga ava kuri bo ajya kuri bo.’’

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yasobanuye ibya nyunganire yatangwaga na Leta

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yavuze ko amafaranga yishyurirwaga abagenzi batega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange nka nkunganire ku itike y’urugendo, azashyirwa mu zindi gahunda zigamije kuganira abaturage.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko mu gihe cya vuba abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazaba bishyuwe amafaranga y’ibirarane bikomoka kuri nkunganire yahabwaga abaturage ku itike y’urugendo.

Ati ‘‘Ibirarane birahari kandi nk’uko byasobanuwe, ubundi nkunganire yakagombye kuba yarahagaze muri Covid-19. Hari igice cya kabiri cyabyo cyamaze kwishyurwa kandi twaganiriye n’abakora uwo mwuga wo gutwara abantu ko n’igice cy’asigaye, leta yiteguye kucyishyura vuba kugira ngo turangize iki kibazo mu buryo bwa burundu.’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu gukuraho nkunganire ku baturage batega imodoka zitwara abantu mu buryo rusange, habanje gusesengurwa niba nta ngaruka bizagira ku bukungu cyangwa amikoro y’Abanyarwanda.

Ati ‘‘Nk’uko mubyibuka, ibiciro ku isoko byaramanutse byari byaratumbagiye cyane mu mpera za 2022, kuva icyo gihe byagiye bimanuka, ubu byaramanutse ku buryo bugaragara ku buryo ibihe twanyuzemo nk’imyaka ibiri ishize, siko duhagaze uyu munsi.’’

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

7 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

7 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago