Mu ibaruwa yandikiwe Niyonzima Olivier Seif usanzwe ari Kapiteni wayo, yamumenyeshe ko ahagaritswe imikino igera kuri itandatu isigaye ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ikaba ariyo yarisigaye muri rusange.
Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports niyo yahagaritse Kapiteni wayo, Niyonzima Olivier Seif imushinja kutubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye mu mwaka wa 2023.
Kiyovu Sports ishinja uyu mukinnyi kagaragarwaho n’imimyitwarire idahwitse akaba ari nayo mpamvu yahagaritswe kugeza shampiyona ya 2023-2024 irangiye.
Iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ifite ibibazo by’amikoro bikomeye, imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.
Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo gikomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ubwo bishyuraga abanya-Sudan Shaiboub na John Mano n’umukongomani Vuvu amafaranga arenga 80M.
Ubu Kiyovu yanafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bigiye bitandukanye.
Kuri ubu Seif ari mu myitozo y’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ ifite imikino 2 muri Madagascar, ndetse ni na we mukinnyi wenyine wa Kiyovu wahamagawe mu ikipe y’igihugu iyo ariyo yose.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…