Mu ibaruwa yandikiwe Niyonzima Olivier Seif usanzwe ari Kapiteni wayo, yamumenyeshe ko ahagaritswe imikino igera kuri itandatu isigaye ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ikaba ariyo yarisigaye muri rusange.
Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports niyo yahagaritse Kapiteni wayo, Niyonzima Olivier Seif imushinja kutubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye mu mwaka wa 2023.
Kiyovu Sports ishinja uyu mukinnyi kagaragarwaho n’imimyitwarire idahwitse akaba ari nayo mpamvu yahagaritswe kugeza shampiyona ya 2023-2024 irangiye.
Iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ifite ibibazo by’amikoro bikomeye, imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.
Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo gikomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ubwo bishyuraga abanya-Sudan Shaiboub na John Mano n’umukongomani Vuvu amafaranga arenga 80M.
Ubu Kiyovu yanafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bigiye bitandukanye.
Kuri ubu Seif ari mu myitozo y’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ ifite imikino 2 muri Madagascar, ndetse ni na we mukinnyi wenyine wa Kiyovu wahamagawe mu ikipe y’igihugu iyo ariyo yose.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…