Urukiko Rukuru rwa Kigali rwavuze ko rwanze guha Ingabire Victoire ihanagurabusembwa yasabye kuko igihe yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.
Madamu Ingabire Victoire yatangaje ko yababajwe n’uko urukiko rukuru rwanze kumukuraho ubusembwa ngo aziyamamaze mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Urukiko rusanga kuba hari ibyo yategetswe kubahiriza n’iteka rya Perezida kandi bikaba bitararangira, adakwiriye guhabwa ihanagurwabusembwa.
Rwagaragaje ko agomba kubanza kwikiranura n’ibyo asabwa n’Iteka rya Perezida mbere yo gusaba ihanagurwabusembwa rugasanga igihe cyakurikizwa cyo gusaba ihanagurwabusembwa ari ugutegereza imyaka itanu nyuma yo gusoza igihe cy’igifungo yari yarakatiwe.
Umucamanza yavuze ko kubera izo mpamvu ikirego cye gisaba ihanagurwa busembwa “nticyakiriwe ngo gisuzumwe”.
Abinyujije mu rwandiko yanyujije kuri X,Madamu Ingabire yavuze ko urukiko rwanze kumukuraho ubusembwa bwo gufungwa bityo ko atanyuzwe n’uwo mwanzuro.
Yavuze ko ibi byamubabaje kuko byaje mu gihe kibi kuko yiteguraga kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika.
Ku wa 14 Gashyantare nibwo Ingabire Victoire Umuhoza yaburaniye mu Rukiko Rukuru asaba guhanagurwaho ubusembwa.
Uyu yasabye gukurirwaho ubusembwa kuko yafunzwe nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza rwaciwe tariki ya 30 Ukwakira 2012.
Icyo gihe yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa mu 2018, yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame.
Yagaragaje ko ubwo yahabwaga imbabazi, yagiriwe inama y’uko agomba kwitwararika mu kutitesha amahirwe y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.
Ibyo birimo kudasubira mu byaha yahaniwe, kurwanya ipfobya rya Jenoside n’ibindi.
Yavuze ko impamvu ashingiraho asaba guhanagurwaho ubusembwa, ari uko imyaka itanu iteganywa yageze, kandi impanuro yahawe n’Ubuyobozi bwa RCS yagerageje kuzikurikiza no kubyubahiriza.
Icyo gihe,Ubushinjacyaha bwavuze ko usabye ihanagurwabusembwa wese adahita abyemererwa ahubwo bisaba ko uwafunguwe yaba yararanzwe n’imyitwarire myiza.
Busanga ihanagurabusembwa ridahita ritangwa kuko umushingamategeko yagaragaje ko urukiko rushobora kwemerera uwarisabye cyangwa ntirumwemerere.
Bwavuze ko hari impamvu zituma ubusabe bwa Ingabire Victoire budakwiye kwemerwa.
Zirimo ko mu gihe cyose yamaze ahawe imbabazi, atigeze yubahiriza ibyo yategekwaga muri iryo teka.
Bwagaragaje ko ibyo yari yategetswe atigeze abyubahiriza, rutanga urugero ku bijyanye no kujya yitaba umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi.
Bwavuze ko mu 2020 kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, mu 2021 kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama, mu 2022 mu Ugushyingo atigeze yitaba n’umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe na Ukuboza.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu byo yitwazaga nk’impamvu yo kutitaba harimo ibihe bya Covid-19 nubwo atari byo.
Bwavuze ko hari amezi abantu batigeze bitaba ariko muri ayo mezi yagaragajwe ko atitabye ubushinjacyaha n’abandi bari mu cyiciro kimwe basinye bityo bikaba bidakwiye kwitirirwa Covid-19.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…