Mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 13 werurwe 2024, nibwo abatuye mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique basanze imodoka y’umushoramari Innocent Rutayisire mu mugezi wa ruhurura.
Abahise batabara kuri iyo modoka basanze Innocent Rutayisire wari umwe mu bakire bakomeye muri uwo mujyi, yamaze gushiramo umwuka.
Zimwe mu nyandiko zo mu bitangazamakuru byandikirwa mu mujyi wa Maputo muri Mozambique, zivuga ko uyu Munyarwanda yari afite akayabo k’amafranga agera kuri Miliyoni nyinshi z’amadorari mu mabanki y’icyo kigo yakuraga mu bucuruzi bwa lisansi,amaduka y’ibiribwa n’utubari.
Nyakwigendera Rutayisire bivugwa ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda EX FAR aho yahunze afite ipeti rya Caporal.
Ikindi Rutayisire ni mukuru wa Karemangingo Revocat nawe wari umukire wiciwe i Maputo arashwe mu mwaka wa 2021 ariko kugeza ubu iperereza rya Police rikaba ritarerekana abamwishe.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Maputo yabwiye itangazamakuru ko mu iperereza ryakozwe basanze Nyakwigendera Rutayisire yishwe n’impanuka kandi ko nta bibazo bya politiki yari afitanye n’abantu,aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bavandimwe be ba hafi.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…