INKURU ZIDASANZWE

Nyiragongo yongeye kugarazagaza ibimenyetso byo kuruka

Muri raporo yatanzwe na OVG kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe, yavuze ko iruka ry’iki kirunga riri mu muhondo bityo isaha n’isaha cyaruka.

Abasesenguzi mu bijyanye n’ibirunga i Goma (OVG), baburiye abaturage muri uyu mujyi ko ikirunga cya Nyiragongo kiri mu ntera ya 10km uvuye muri uwo mujyi ko cyatanze ibimenyetso by’uko gishobora kuruka.

Muri raporo yatanzwe na OVG kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe, yavuze ko iruka ry’iki kirunga riri mu muhondo bityo isaha n’isaha cyaruka.

Radio Okapi yatangaje ko abashakashatsi babwira abaturage cyane cyane abari mu nkambi bahunze intambara kuba maso mu gihe iki kirunga cyaba kirutse bityo ntihabe hagira abahaburira ubuzima.

Abagarutsweho cyane ni ababarizwa mu nkambi y’abavanwe mu byabo hafi y’agace ka Mazuku ibahamagarira kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’itsinda ribishinzwe rigizwe n’abashakashatsi ku birebana n’ibirunga muri RDC, Observatoire Volcanologue de Goma (OVG).

Ikirunga cya Nyiragongo cyaheruka kuruka muri 2021, aho iri ruka ryatumye abaturage benshi bahungira mu Rwanda, icyo gihe bamwe mu baturage bahisemo guhunga kuko byari bigeze mu kibaya cyegereye u Rwanda, aho habaruwe abantu bagera 32 bahaburiye ubuzima mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

Ndetse iki kirunga muri 2002 cyararuse bikomeye kinangiza byinshi, aho kishe abantu 250, abandi bagere ku bihumbi 120 basigara badafite aho bacyinga umusaya, kandi mu ncuro zose ikirunga cya Nyiragongo cyagiye kiruka na bwo cyabanzaga gutanga ibimenyetso.

Muri 2020 Ikigo cy’ubushakashatsi ku Birunga, OVG, cyakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka hagati 2024 na 2027.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iri ruka niriramuka ribayeho rizagira ingaruka ku bantu barenga miliyoni ebyiri batuye mu nkengero z’iki kirunga cyane cyane mu Mujyi wa Goma n’uwa Rubavu mu Rwanda.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago