Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dancehall Vybz Kartel ukomoka muri Jamaica yakuweho icyaha yashinjwaga cyo kwica.
Vybz Kartel w’imyaka 48 yari yarahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi we mu myaka irenga icumi ishize.
Kartel yarikumwe n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Shawn Storm Campbell, Kahira Jones, na Andre St John bose bahamwe n’icyaha mu 2014 bazira kwica uwitwa Clive ‘Lizard’ Williams mu 2011. Nyuma baza gukatirwa igifungo cya burundu.
Ku wa kane, tariki ya 14 Werurwe, Komite y’ubucamanza y’Inama Njyanama y’Ubwongereza yakuyeho ibihano by’ubwicanyi ku muhanzi wakunzwe bikomeye mu njyana ya Dancehall n’abandi bagabo batatu, rwemeza ko uru rubanza rwoherezwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Jamaica kugira ngo rufate icyemezo cyo kumenya niba bagomba gusubiramo.
Icyemezo cy’ubucamanza cyahungabanyije uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Summertime’ hamwe na bagenzi be batatu baregwaga, aho basabye uburenganzira bwabo kuburanishwa mu buryo buryo butabera hakurikijwe Itegeko Nshinga rya Jamaica.
Ikibazo cy’imyitwarire idahwitse y’abacamanza nicyo cyonyine cyashingiweho mu cyemezo cy’inama njyanama cyo gukuraho imyanzuro y’abajuriye mu cyemezo cyatanzwe ku wa kane.
Kartel, amazina ye nyakuri ni Adidja Palmer, yahamijwe icyaha ku ya 13 Werurwe 2014, ari kumwe na bagenzi be bajuriye Shawn Storm Campbell, Kahira Jones na Andre St John icyaha cyo kwica Clive ‘Lizard’ Williams.
Urukiko rw’ubujurire rwa Jamaica rwanze ubujurire bwabo ku byaha bakatiwe, ni mugihe imanza zabo zari mu maboko y’Inama Njyanama, ikaba ariyo yari bwemeze mu gufata icyemezo cyo gukuraho ibyo bakatiwe n’ibihano bakatiwe.
Uru rubanza rwoherejwe mu rukiko rw’ubujurire rwa Jamaica kugira ngo rufate icyemezo niba urubanza rushobora kuzasubirwamo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…