Imirwano hagati ya M23 na FARDC n’indi mitwe irimo Wazalendo, yongeye kubura mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko irimo kubera ku gasozi ka Ndumba ndetse no ku tundi dukikije Umujyi wa Sake.
Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Justin Kabumba, aravuga ko M23 ari yo yagabye ibitero mu gicuku igamije kwirukana Wazalendo ariko ababo bagumye mu birindiro byabo.
Ni mu gihe abegereye M23 bo bavuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa barimo SADC ari bo bagabye igitero ku muhanda Sake-Goma no ku muhanda Minova-Shasha.
Uyu avuga ko ubu hagiye gushira amezi abiri M23 igerageza kwigarurira Umujyi wa Sake ariko yabinaniwe, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko M23 ari yo yanze kuwufata kubera imiterere yawo ahubwo ikawugota.
Hagiye hagwa bombe, inkambi za Monusco n’ibirindiro bya FARDC biraterwa ariko umujyi kugeza ubu biragoye kwemeza uruhande ruwugenzura.
Aka gasozi ka Ndumba gakomeje kurwanirwa, biravugwa ko ari ingenzi cyane ku muntu waba ushaka kugenzura igiturage cya Shasha, ku muhanda wa Goma-Minova.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…