Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ko ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750Frw.
Rwategetse ko igihano yahawe gisubikwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yongwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Apôtre Yongwe yashinjwaga gushukisha abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.
Urukiko rwasuzumye niba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byashingirwaho ahamwa n’icyaha.
Bwagaragaje ko ubwo Yongwe yerekwaga amashusho abwiriza ndetse anasaba abantu kuzana amaturo ngo babone ibyo babuze, yemeye ko ari aye.
Apôtre Yongwe yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.
Urukiko rushingiye ku itegeko ryerekeye itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko, rwagaragaje ko kuba Apôtre Yongwe yemera icyaha, rusanga yaragikoze kandi agomba kugihanirwa.
Rushingiye ku kuba yaraburanye yemera icyaha, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri kigomba kugabanywa agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Rwavuze ko ibyo bihano bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…