Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ko ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750Frw.
Rwategetse ko igihano yahawe gisubikwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yongwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Apôtre Yongwe yashinjwaga gushukisha abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.
Urukiko rwasuzumye niba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byashingirwaho ahamwa n’icyaha.
Bwagaragaje ko ubwo Yongwe yerekwaga amashusho abwiriza ndetse anasaba abantu kuzana amaturo ngo babone ibyo babuze, yemeye ko ari aye.
Apôtre Yongwe yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.
Urukiko rushingiye ku itegeko ryerekeye itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko, rwagaragaje ko kuba Apôtre Yongwe yemera icyaha, rusanga yaragikoze kandi agomba kugihanirwa.
Rushingiye ku kuba yaraburanye yemera icyaha, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri kigomba kugabanywa agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Rwavuze ko ibyo bihano bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…