Ubwo Bruce Melodie yaririmbaga mu kiganiro ‘Good Morning America’ kiri mu biyoboye muri Amerika, uyu muhanzi ntiyaripfanye kuvuga ko anezerewe kandi ko ibyishimo afite abikesha icyamamare mu njyana ya Reggae-Dancehall Shaggy wamubereye ikiraro cyo kugera kubutaka bwa Amerika.
Uyu muhanzi wavukiye i Kanombe yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda uririmbiye mu kiganiro cya Good Morning America gitambuka kuri television ya ABC News kiba mu gitondo.
Bruce Melodie na Shaggy bataramiye abitabiriye icyo kiganiro mu ndirimbo yabo bombi bahuriyemo ikomeje gukorera amateka uyu muhanzi w’i Kigali ‘When she’s Around’ (Funga Macho Remix).
Bruce Melodie yagize ati “Ni iby’agaciro kuba ndi hano nturuka i Kigali mu Rwanda, navuga ko Shaggy yambereye umugisha kandi aracyahesha umugisha umuziki wanjye”.
Indirimbo “When she’s Around” yahuje Bruce Melodie na Shaggy ukomoka muri Jamaica, yashibutse kuri “Funga Macho” basubiyemo nyuma y’uko Shaggy ayikunze bikomeye binyuze mu nshuti ze.
Bruce Melodie ukomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, vuba aha yabaye umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we mu Rwanda wujuje miliyoni imwe y’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Orville Richard Burrell wamenyekanye nka Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki kandi bakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘It wasn’t me’ yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Anazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Bombastic’, ‘In the Summertime’, ‘Oh Carolina’, ‘Angel’ n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…