Ubwo Bruce Melodie yaririmbaga mu kiganiro ‘Good Morning America’ kiri mu biyoboye muri Amerika, uyu muhanzi ntiyaripfanye kuvuga ko anezerewe kandi ko ibyishimo afite abikesha icyamamare mu njyana ya Reggae-Dancehall Shaggy wamubereye ikiraro cyo kugera kubutaka bwa Amerika.
Uyu muhanzi wavukiye i Kanombe yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda uririmbiye mu kiganiro cya Good Morning America gitambuka kuri television ya ABC News kiba mu gitondo.
Bruce Melodie na Shaggy bataramiye abitabiriye icyo kiganiro mu ndirimbo yabo bombi bahuriyemo ikomeje gukorera amateka uyu muhanzi w’i Kigali ‘When she’s Around’ (Funga Macho Remix).
Bruce Melodie yagize ati “Ni iby’agaciro kuba ndi hano nturuka i Kigali mu Rwanda, navuga ko Shaggy yambereye umugisha kandi aracyahesha umugisha umuziki wanjye”.
Indirimbo “When she’s Around” yahuje Bruce Melodie na Shaggy ukomoka muri Jamaica, yashibutse kuri “Funga Macho” basubiyemo nyuma y’uko Shaggy ayikunze bikomeye binyuze mu nshuti ze.
Bruce Melodie ukomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, vuba aha yabaye umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we mu Rwanda wujuje miliyoni imwe y’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Orville Richard Burrell wamenyekanye nka Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki kandi bakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘It wasn’t me’ yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Anazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Bombastic’, ‘In the Summertime’, ‘Oh Carolina’, ‘Angel’ n’izindi.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…