Umukunzi wa Aryna Sabalenka, nimero ya kabiri ku isi muri Tennis mu bagore, witwa Konstantin Koltsov nawe wahoze akina imikino ya Hockey, NHL, yapfuye ku wa mbere yiyahuye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 42 ngo yasimbutse ku ibaraza rya St. Regis Bal Harbour Resort, hoteli y’inyenyeri eshanu, yikubita hasi arapfa.
Polisi ya Miami yemeje ko uyu yapfuye azize kwiyahura ahagana saa 12:39 zo kuri uyu wa 18 Werurwe.
Iyi polisi ivuga ko yahamagawe ihita itangira iperereza ndetse ngo nta kosa rindi ryakozwe ku buryo byakekwa ko ari ubwicanyi.
Urupfu rwa Koltsov rwemejwe n’ikipe yo mu Burusiya Salavat Yulaev, aho yari umutoza wungirije.
Mu magambo yayo, Salavat Yulaev yagize iti “N’akababaro gakomeye turabamenyesha ko umutoza wa Salavat Yulaev, Konstantin Koltsov yapfuye.
Yari umuntu ukomeye kandi wishimye, yakundwaga kandi akubahwa n’abakinnyi, abo bakorana, ndetse n’abafana. Konstantin Koltso iteka azahora yanditse mu mateka y’ikipe yacu. Aruhukire mu mahoro. ”
Uyu mugabo byavuzwe ko yatangiye gukundana na Aryna muri Kamena 2021 ndetse apfuye bamaranye imyaka 3.
Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 25 ashobora kubirenga we akaza gukina mu irushanwa rya Miami Open muri iki cyumweru cyane ko kuri uyu wa kabiri yakoze imyitozo.
Aryna ntarabasha kuganira n’itangazamakuru ngo yemeze niba azakina iri rushanwa aho gahunda yemeza ko azakina kuwa Gatanu nihatagira igihinduka.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…