INKURU ZIDASANZWE

Umupfumu Salongo yanze kubatizwa

Umuganga gakondo Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yavuze ukuntu yanze kubatizwa muri Kiliziya ubwo yari agiye gusezerana n’umugore we, Muzirankoni Joseline mu mwaka ushize.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo umupfumu Salongo yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana muri Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.

Icyo gihe ni ibintu byatunguye abantu benshi kubona uzwiho ubupfumu ajya gusezerana imbere y’Imana byongeyeho mu idini ritemera imihango ya gipfumu ikorwaga n’uyu mugabo.

Salongo uvuga ko ari Umudivantiste w’umunsi wa Karindwi, yavuze ukuntu Kiliziya yamusabye kubatizwa kugira ngo bamusezeranye akabyanga.

Uyu mugabo utuye mu karere ka Bugesera, avuga ko ubwo yari agiye gusezerana imbere y’Imana yasabye Kiliziya y’iwabo kumusezeranya, gusa bamubwira ko bari bubanze kumubatiza kugira ngo babone kumusezeranya.

Icyo gihe Salongo yarabyanze maze ahitamo gukodesha umupasiteri w’Umudivantiste ari na we wamusezeranyije n’umugore we aho bagiye gusezeranira mu Kiliziya.

Aganira na TV1 mu kiganiro cya mu gitondo, Salongo yahamaje ko yasezeranyijwe n’Umudivantiste muri Kiliziya Gatorika Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.

Yagize ati: “Nasezeranye mu Badive, Agaturika barambwiye ngo barambatiza ndabyanga bituma mfata umupasiteri w’umudive aba ari we unsezeranya mu Kiliziya.”

Abajijwe ukuntu umupasiteri w’umuduve yagiye gukorera imihango yo gusezeranya umuntu mu Kiliziya kandi bitemewe, avuga ko we yari yakodesheje Kiliziya na Padiri wa Saint Pierre Cyahafi.

Ati: “I Nyamata barambwiye ngo ntabwo bansezeranya maze njya Kimisagara mbonana n’abayobozi ba Kiliziya bampa urusengero.”

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago