Umuganga gakondo Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yavuze ukuntu yanze kubatizwa muri Kiliziya ubwo yari agiye gusezerana n’umugore we, Muzirankoni Joseline mu mwaka ushize.
Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo umupfumu Salongo yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana muri Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.
Icyo gihe ni ibintu byatunguye abantu benshi kubona uzwiho ubupfumu ajya gusezerana imbere y’Imana byongeyeho mu idini ritemera imihango ya gipfumu ikorwaga n’uyu mugabo.
Salongo uvuga ko ari Umudivantiste w’umunsi wa Karindwi, yavuze ukuntu Kiliziya yamusabye kubatizwa kugira ngo bamusezeranye akabyanga.
Uyu mugabo utuye mu karere ka Bugesera, avuga ko ubwo yari agiye gusezerana imbere y’Imana yasabye Kiliziya y’iwabo kumusezeranya, gusa bamubwira ko bari bubanze kumubatiza kugira ngo babone kumusezeranya.
Icyo gihe Salongo yarabyanze maze ahitamo gukodesha umupasiteri w’Umudivantiste ari na we wamusezeranyije n’umugore we aho bagiye gusezeranira mu Kiliziya.
Aganira na TV1 mu kiganiro cya mu gitondo, Salongo yahamaje ko yasezeranyijwe n’Umudivantiste muri Kiliziya Gatorika Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.
Yagize ati: “Nasezeranye mu Badive, Agaturika barambwiye ngo barambatiza ndabyanga bituma mfata umupasiteri w’umudive aba ari we unsezeranya mu Kiliziya.”
Abajijwe ukuntu umupasiteri w’umuduve yagiye gukorera imihango yo gusezeranya umuntu mu Kiliziya kandi bitemewe, avuga ko we yari yakodesheje Kiliziya na Padiri wa Saint Pierre Cyahafi.
Ati: “I Nyamata barambwiye ngo ntabwo bansezeranya maze njya Kimisagara mbonana n’abayobozi ba Kiliziya bampa urusengero.”
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…