Amakuru aravuga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, imirwano ikomeye yakomereje mu bice bya Kibumba hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Abari ku rugamba baravuga ko iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Nyiragongo, mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Iyi mirwano kandi yanemejwe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi mu bya politiki umutwe wa M23, aho yanemeje ko iyo mirwano yagaragayemo ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO).
M23 kandi yamaganye ibikorwa by’ingabo za leta zahisemo kugaba ibitero mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi, gusa ivuga ko abarwanyi bayo bari gukora uko bashoboye mu rwego rwo kurinda abasivile muri rusange.
Imirwano y’i Kibumba yiyongereye ku yaramukiye mu duce twinshi duherereye muri Teritwari ya Masisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…