Umukinnyi w’ibumoso wa APR FC, Christian Ishimwe yahakanye amakuru amwerekeza mu ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania byavugwaga ko yamubengutse.
Christian w’imyaka 25 y’amavuko, yavuzwe muri Azam FC yo muri Tanzania gusa we arabinyomoza yivuye inyuma.
Aganira na TimeSports, uyu myugariro w’ibumuso avuga ko amakuru amwerekeza muri Tanzania atayazi ndetse ko nta biganiro yagiranye n’ikipe n’imwe yaho.
Yagize ati “Ntabwo ari ukuri ko nagiranye ibiganiro na Azam. Nta muntu n’umwe wanyegereye. Nta kuri ku byavuzwe. Byose ni ibivugwa gusa biri aho.”
Yongeyeho ati “Ndi umukinnyi wa APR kandi mfite amasezerano n’iyi kipe. Icyo nibandaho ni uburyo bwo gufasha iyi kipe gutwara ibikombe. Sinigeze mfata umwanzuro w’ejo hazaza.”
Kunyomoza ibi bije nyuma y’uko amakuru y’igenda rye yamenyekanye mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi rifungura.
Christian Ishimwe yaganiriye na Azam FC mu ibanga aho ibiganiro bitigeze bigera mu ikipe ya APR FC agifitiye amasezerano ari kugana ku musozo.
Myugariro Christian Ishimwe ari kumwe n’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ muri Antananarivo aho bitabiriye imikino mpuzamahanga ya gicuti.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…