IMIKINO

Amavubi yongeye gushimisha Abanyarwanda itsinda Madagascar yari mu rugo mu mukino wa gicuti-AMAFOTO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatsinze ikipe y’igihugu ya Madagascar mu mukino wa gicuti.

Madagascar yari mu rugo yatunguwe no gutsindwa n’ikipe y’u Rwanda muri sitade Barea Mahamasina yaririmo abafana bayo, aho ku munota wa 27 w’umukino gusa yaritsinzwe icya mbere mu mupira mwiza waturutse kuri myugariro Emmanuel Mangwende ugasanga Mugisha Gilbert ahagaze neza nawe agaca murihumye ba myugariro ba Madagascar agatsinda igitego cya mbere cy’ikipe ya Amavubi.

Mugisha Gilbert yaboneye igitego cya mbere ikipe y’igihugu yahuye na Madagascar

U Rwanda wabonaga ko rudashaka gukora ikosa ryo kwinjizwa igitego, yakomeje kugarira kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye bayoboye n’igitego 1-0 bwa Madagascar.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagarutse mu kibuga igerageza guhahana neza mu kibuga ishaka ikindi gitego ariko yirinda ko yakwinjizwa, ku munota wa 80’ rutahizamu Biramahire Abeddy wari winjiye mu kibuga yabaye nk’uhindura ibintu kugeza ubwo ku munota wa 90’ w’umukino yagaruye umupira hagati mu kibuga ugasanga Bizimana Djihad aturira ishoti rikomeye umunyezamu wa Madagascar ntiyamenya uko umupira wamunyuzeho, umukino urangira ikipe y’igihugu Amavubi yegukanye intsinzi n’ibitego 2-0.

Djihad waruyoboye bagenzi be mu kibuga yagoye abakinnyi ba Madagascar

Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti muri Madagascar mu rwego rwo gukomeza gutyaza ikipe mu kwitegura amarushanwa ari imbere harimo nayo gukomeza gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 mu kwezi kwa Kamena.

U Rwanda rukaba ruyoboye itsinda C ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo, Benin, Zimbabwe na Lesotho.

Hari kandi amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’umwaka utaha 2025 mbere yuko umwaka urangira.

Umukino wa mbere wa gicuti Amavubi yakiniye muri Madagascar, ihura na Botswana byarangiye inganyije 0-0.

Umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler yari yahisemo gukinisha abakinnyi 11 aribo:

Umunyezamu: Wenssens Maxime Kali Nathan

Myugariro: Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina

Abakina hagati: Bizimana Djihad, Rubanguka Steve, Muhire Kevin

Abasatira izamu: Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Sahabo Hakim.

Umukino warimo ishyaka rikomeye ku mpande zombi
Ba myugariro b’u Rwanda bahagaze neza mu kibuga
Umunyezamu Wenssens Maxime wari wagiriwe icyizere n’umutoza mukuru ntiyakoze ikosa

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago