Pastor Julienne Kabanda washinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry imaze kwamamara cyane mu Rwanda ku bwa benshi imaze guhindurira ubuzima, yibarutse umwana wa gatanu.
Umuryango wa Pastor Stanley Kabanda n’umugore we, Julienne Kabanda uri mu mashimwe yo kwibaruka umwana wa gatanu.
Bibarutse umwana w’umuhungu mu mpera z’icyumweru dusoje.
Uyu mwana yavutse nyuma y’imyaka 3 uyu muryango wibarutse umwana wabo wa kane w’umukobwa waje ukurikira undi w’umuhungu bibarutse muri 2015 mu bitaro bya Nyirinkwaya.
Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b’Imana barambye mu kugabura mu kuvuga ijambo ry’Imana.
Umugabo ayobora Itorero Jubilee Revival Assembly, naho umugore akayobora Grace Room Ministry.
Kuri ubu uyu muryango wungutse umwana wa Gatanu, aho Blessing Teta Kabanda ari we mfura y’uyu muryango naho Favour Tona Kabanda akaba umwana wabo wa kabiri.
Mu 2018 ni bwo Pastor Julienne Kabanda yashinze Grace Room Ministry ihuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana no gufasha abababaye. Ifite intego ko mu myaka irindwi izaba yaragaruye kuri Yesu Kristo abantu basaga Miliyoni ebyiri.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…