Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Goma rwatangiye urubanza ruregwamo abasirikare babiri bashinjwa kwiba amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare.
Aba basirikare babiri ni abo mu region [akarere] ya 34 ya gisirikare.
Uru rukiko kandi ruri gusuzuma ibyo kuba abo basirikare barashatse guha ruswa komisiyo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF).
Aba bofisiye ni Gabriel Kasongo ushinzwe imishahara y’abasirikare bari mu kiruhuko na Jerry Ngoy Katengo ushinzwe ibarura ry’abasirikare.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2024, Urukiko Rukuru rwatinze ku nkingi bise “Utundi turere”, imwe mu nkingi ziboneka mu nyandiko z’umukozi ushinzwe kwishyura imishahara mu karere ka 34.
Mu bibazo byabajijwe abaregwa, Urukiko Rukuru kimwe n’urwego rw’ubushinjacyaha bifuzaga ko uko byagenda kose basobanukirwa n’iriya nkingi yari muri ziriya nyandiko.
Iki gice ntikibaho mu tundi turere twa gisirikare. Umushinjacyaha avuga ko abayitangije ari bo bagaragaza irengero ry’amafaranga yanyerejwe.
Mu kwiregura kwe, ushinjwa Ngoy Katengo yavuze ko yasanze iki gice cyaramaze gukorera mu karere ka 34 ka gisirikare.
Ku bwe, iki gice giteye ikibazo kirimo abasirikare boherejwe hanze y’akarere ka 34 ka gisirikare.
Muri iri perereza, Urukiko Rukuru rwagaragaje kandi ibintu bidasanzwe byagaragaye ku rutonde rw’abahawe imishahara, aho imikono y’abahembwe isa.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…