Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Goma rwatangiye urubanza ruregwamo abasirikare babiri bashinjwa kwiba amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare.
Aba basirikare babiri ni abo mu region [akarere] ya 34 ya gisirikare.
Uru rukiko kandi ruri gusuzuma ibyo kuba abo basirikare barashatse guha ruswa komisiyo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF).
Aba bofisiye ni Gabriel Kasongo ushinzwe imishahara y’abasirikare bari mu kiruhuko na Jerry Ngoy Katengo ushinzwe ibarura ry’abasirikare.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2024, Urukiko Rukuru rwatinze ku nkingi bise “Utundi turere”, imwe mu nkingi ziboneka mu nyandiko z’umukozi ushinzwe kwishyura imishahara mu karere ka 34.
Mu bibazo byabajijwe abaregwa, Urukiko Rukuru kimwe n’urwego rw’ubushinjacyaha bifuzaga ko uko byagenda kose basobanukirwa n’iriya nkingi yari muri ziriya nyandiko.
Iki gice ntikibaho mu tundi turere twa gisirikare. Umushinjacyaha avuga ko abayitangije ari bo bagaragaza irengero ry’amafaranga yanyerejwe.
Mu kwiregura kwe, ushinjwa Ngoy Katengo yavuze ko yasanze iki gice cyaramaze gukorera mu karere ka 34 ka gisirikare.
Ku bwe, iki gice giteye ikibazo kirimo abasirikare boherejwe hanze y’akarere ka 34 ka gisirikare.
Muri iri perereza, Urukiko Rukuru rwagaragaje kandi ibintu bidasanzwe byagaragaye ku rutonde rw’abahawe imishahara, aho imikono y’abahembwe isa.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…