MU MAHANGA

Col. Erasto wari waravuzwe ko yishwe na FARDC yatunguranye agaragara mu ruhame

Colonel Bahati Erasto nyuma y’igihe hakwirakwijwe amakuru y’uko ari mu basirikare bakuru n’umutwe wa M23 bishwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunguranye agaragara mu ruhame kuri uyu wa Kane.

Ku wa 17 Mutarama M23 yasohoye itangazo rishinja FARDC kwica babiri muri ba ’Komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage bagabwagaho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 yemeje ko yiciwe abayobozi, nyuma y’amasaha make ibinyamakuru bibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bitangaza ko hari abasirikare benshi ba M23 barimo n’abakomeye biciwe mu bitero FARDC yari yagabye yifashishije drones zo mu bwoko bwa CH-4 yaguze mu Bushinwa.

Mu bo byavugwaga ko bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wahoze akuriye ubutasi muri M23 na mugenzi we Bahati Erasto Musanga wari usanzwe ari umujyanama wa Gen. Sultani Makenga.

Colonel Bahati kuri ubu ukuriye département ya M23 ishinzwe imari n’umusaruro, yongeye kugaragara mu ruhame ubwo ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribamo M23 bwakoranaga inama n’abaturage bo mu mujyi wa Kiwandja.

Muri iyi nama Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC yijeje abaturage ko M23 iteganya kwigarurira vuba imijyi irimo Goma na Kinshasa, mbere yo kwirukana ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago