Umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier uzwi nka ’Sefu’ uherutse guhagarikwa imikino itandatu na Kiyovu Sports yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku myitwarire ashinjwa yari yatumye ahagarikwa.
Tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Sefu’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntikiyakiniye Kiyovu Sports mu mukino iheruka gutsindamo Musanze FC ibitego 3-1 kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”
Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine, yabwiye IGIHE ko Niyonzima Olivier Sefu yandikiye iyi kipe ayisaba imbabazi.
Ati “Yego, yanditse asaba imbabazi ariko ibaruwa njye sindayibona.”
Niyonzima uzasoza amasezerano muri Kamena, yasabye kongera gukinira Kiyovu Sports nyuma y’iminsi mike avuye mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar i Antananarivo muri Werurwe.
Kiyovu Sports ya munani n’amanota 34, izasubira mu kibuga yakira Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…