Umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier uzwi nka ’Sefu’ uherutse guhagarikwa imikino itandatu na Kiyovu Sports yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku myitwarire ashinjwa yari yatumye ahagarikwa.
Tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Sefu’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntikiyakiniye Kiyovu Sports mu mukino iheruka gutsindamo Musanze FC ibitego 3-1 kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”
Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine, yabwiye IGIHE ko Niyonzima Olivier Sefu yandikiye iyi kipe ayisaba imbabazi.
Ati “Yego, yanditse asaba imbabazi ariko ibaruwa njye sindayibona.”
Niyonzima uzasoza amasezerano muri Kamena, yasabye kongera gukinira Kiyovu Sports nyuma y’iminsi mike avuye mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar i Antananarivo muri Werurwe.
Kiyovu Sports ya munani n’amanota 34, izasubira mu kibuga yakira Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…