INKURU ZIDASANZWE

Nyanza: Umwarimu uvugwaho gusambanya abana babiri yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, Umwarimu wo ku ishuri rya NYANZA TSS (ETO GITARAMA) riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa bacuruzaga amasambusa.

Amakuru dukesha UMUSEKE uvuga ko uwatawe muri yombi yitwa Ntivuguruzwa Thomas.

Yavuze ko hari ku mugoroba ubwo mwarimu Ntivuguruzwa yari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha.

Uyu mwarimu ngo wari wasinze, yasabye abo bana bombi kumugurisha ibiraha ariko akajya kubirira mu macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS yabagamo.

Ngo bageze mu icumbi ry’ishuri yabagamo, arya bya biraha, abimaze niko guhita abwira abo bana ko agomba kubasambanya muri iryo joro.

Gusa umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 15 yarabyanze ariko uwo bari kumwe arabyemera maze umwe wabyanze we arasohoka ajya hanze.

Usigaye mu nzu ngo yamubwiye ko amusambanya ariko akamuha ibihumbi 10 frw.

Uwahaye iki kinyamakuru amakuru yakomeje avuga ko uwari wasohotse nawe yaje kwinjira maze bose baryamana ku buriri bumwe na mwarimu Thomas.

Bucyeye bwaho rero,ngo mwarimu Thomas yatswe amafaranga ibihumbi 10 Frw yasambanyirije uwo mwana n’ay’ibiraha yariye maze yanga kuyatanga, asaba abo bana ko basohoka nabo barabyanga.

Ati “Ngo yaje kubafungirana asigira urufunguzo umuzamu wayo macumbi noneho abana basa nk’abavuza induru naho umuzamu nawe ahamagara umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze araza nawe ahamagara Thomas amusaba ko yatanga ibyo bihumbi 10 frw nayo yaririye ibiraha bikarangira.”

Yakomeje agira ati ” Aratsemba, yanga kuyatanga maze wa muyobozi nawe niko guhamagara DASSO ziraza, zimwambika amapingu, zimujyana kuri RIB naho abana bo bajyanwa kuri Isange one Stop Center, kwa muganga.”

Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS riri mu Butansinda bwa Kigoma, Ngabonziza Jeremie yabwiye UMUSEKE ko ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza.

Ati”RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”

Ntivuguruzwa Thomas afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Yigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago