Uwari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ashyamiranye na Meya w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet.
Ubwegure bwa Ndagijimana bwemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.
Abandi beguye ni Kwizera Jovanni Fidele wari Visi-Perezida wa Njyanama cyo kimwe na Mukarugwiza Josephine na Gakwaya Jean Damascene Habiyakarewari bari abajyanama b’akarere.
Visi-Meya wa Rusizi yeguye nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko yarwaniye mu kabari na Dr Kibiriga Anicet uyobora akarere ka Rusizi.
Akarere ka Rusizi kamaze iminsi kavugwamo ubwumvikane buke hagati y’abakayobora na Meya Kibiriga watorewe kukayobora yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali, ahanini bikavugwa ko ari yo mpamvu bagenzi be batamwiyumvamo.
Ubu bwumvikane buke bwatumye mu kwezi gushize Uwumukiza Béatrice wari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere yegura ku mirimo, nyuma y’iminsi mike ashinje Meya Kibiriga ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abayirokotse.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…