Uwari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ashyamiranye na Meya w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet.
Ubwegure bwa Ndagijimana bwemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.
Abandi beguye ni Kwizera Jovanni Fidele wari Visi-Perezida wa Njyanama cyo kimwe na Mukarugwiza Josephine na Gakwaya Jean Damascene Habiyakarewari bari abajyanama b’akarere.
Visi-Meya wa Rusizi yeguye nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko yarwaniye mu kabari na Dr Kibiriga Anicet uyobora akarere ka Rusizi.
Akarere ka Rusizi kamaze iminsi kavugwamo ubwumvikane buke hagati y’abakayobora na Meya Kibiriga watorewe kukayobora yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali, ahanini bikavugwa ko ari yo mpamvu bagenzi be batamwiyumvamo.
Ubu bwumvikane buke bwatumye mu kwezi gushize Uwumukiza Béatrice wari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere yegura ku mirimo, nyuma y’iminsi mike ashinje Meya Kibiriga ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abayirokotse.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…