Inkuru y’incamugongo yemenyekanye kuri iki gicamunsi ko uwari mutoza wa APR Fc ushinzwe kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zirane yitabye Imana aguye iwe murugo.
Urupfu rwa Adel Zirane rwaje rutunguranye kuko n’Ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc bwavuze ko butaramenya intandaro y’urwo rupfu.
Uyu munya-Tunisia yageze mu Rwanda kuwa 23 Nyakanga 2023, aho yari yaje mu kazi k’ubutoza mu ikipe y’ingabo APR Fc.
Dr Adel Zrane w’imyaka 39, yagiye kuri izo nshingano z’Umutoza Wungirije wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi [Physical Fitness Coach] aho yarasimbuye mwene wabo Jamel Eddine Neffati.
Nyakwigendera yakoranaga n’Umutoza mukuru Thierry Froger n’Umwungiriza we Khuda Karim.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya APR FC bagize bati “N’akababaro Kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC Buratangaza ko Umutoza Wayo Wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zirane Yitabye Imana.”
Bongeyeho ko “Impamvu Z’urwo rupfu rwe zitaramenyeka.”
Ubuyobozi bw’ikipe kandi bwahise bwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’abakunzi ba APR FC, bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…