Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata, Perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye ubwo yarahiriraga yasezeranyije ko “impinduka yimbitse” hamwe n’ubusugire bwinshi kurushaho” ari bimwe mu by’ingenzi ashyize imbere.
Muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar, Perezida Faye yanavuze ko ubufatanye bwinshi kurushaho na bwo bucyenewe hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’inkeke ku mutekano.
Nyuma y’aho ku wa kabiri, Perezida Faye yagennye inshuti ye yanabaye umujyanama we muri politiki, Ousmane Sonko, nka Minisitiri w’intebe, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya perezida, Oumar Samba Ba, mu itegeko-teka yasomeye kuri televiziyo y’igihugu.
Uwo muhango w’irahira rya Faye witabiriwe n’abategetsi babarirwa mu magana n’abaperezida benshi b’ibihugu byo muri Afurika, aho Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ariwe waruhagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango.
Perezida Faye yavuze ko ibihugu byinshi byo muri Afurika y’uburengerazuba bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, turimo kugerageza kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam.
Sénégal yugarijwe n’ingorane nyinshi zirimo nk’ubushomeri mu rubyiruko, ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho hamwe na ruswa.
Ubwo yarahiraga, Perezida Faye, w’imyaka 44, yagize ati “Imbere y’Imana n’imbere y’igihugu cya Sénégal, ndahiriye ko nzasohoza mu budahemuka inshingano za Perezida wa Repubulika ya Sénégal, gukurikiza mu budahemuka ibiteganywa n’itegekonshinga n’amategeko, no gutanga ntizigamye ububasha bwanjye mu kurinda inzego ziteganywa n’itegekonshinga, ubusugire bw’igihugu, ubwigenge bw’igihugu no gukora ibishoboka byose mu kugera ku bumwe bw’Afurika.”
Mu ijambo rye yumvikanye avuga ko adateze kuryama kugira asigasire ubuzima bw’abaturage muri rusange kugira ngo igihugu cye kizakomeze kibe igihangane ku mugabane w’Afurika.
Uyu Perezida wa gatanu wa Sénégal – kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1960 – yanavuze ko ku butegetsi bwe, Sénégal izaba igihugu kirangwamo icyizere ndetse na demokarasi ifite imbaraga nyinshi kurushaho.
Mu kwezi gushize, Faye yatsinze amatora yatindijwe kuba, abona amajwi 54%, aza imbere y’ukomeye mu bo bari bahatanye, Amadou Ba, wari umukandida w’urugaga rwari ruri ku butegetsi.
Ku wa gatanu, urukiko rwa Sénégal rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemeje ko Faye ari we watsinze amatora.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…