POLITIKE

Perezida Faye uherutse gutorwa yarahiriye kuyobora Senegal yiyemeza kugira igihugu cye igihangange

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata, Perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye ubwo yarahiriraga yasezeranyije ko “impinduka yimbitse” hamwe n’ubusugire bwinshi kurushaho” ari bimwe mu by’ingenzi ashyize imbere.

Advertisements

Muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar, Perezida Faye yanavuze ko ubufatanye bwinshi kurushaho na bwo bucyenewe hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’inkeke ku mutekano.

Nyuma y’aho ku wa kabiri, Perezida Faye yagennye inshuti ye yanabaye umujyanama we muri politiki, Ousmane Sonko, nka Minisitiri w’intebe, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya perezida, Oumar Samba Ba, mu itegeko-teka yasomeye kuri televiziyo y’igihugu.

Uwo muhango w’irahira rya Faye witabiriwe n’abategetsi babarirwa mu magana n’abaperezida benshi b’ibihugu byo muri Afurika, aho Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ariwe waruhagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango

Perezida Faye yavuze ko ibihugu byinshi byo muri Afurika y’uburengerazuba bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, turimo kugerageza kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam.

Sénégal yugarijwe n’ingorane nyinshi zirimo nk’ubushomeri mu rubyiruko, ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho hamwe na ruswa.

Ubwo yarahiraga, Perezida Faye, w’imyaka 44, yagize ati “Imbere y’Imana n’imbere y’igihugu cya Sénégal, ndahiriye ko nzasohoza mu budahemuka inshingano za Perezida wa Repubulika ya Sénégal, gukurikiza mu budahemuka ibiteganywa n’itegekonshinga n’amategeko, no gutanga ntizigamye ububasha bwanjye mu kurinda inzego ziteganywa n’itegekonshinga, ubusugire bw’igihugu, ubwigenge bw’igihugu no gukora ibishoboka byose mu kugera ku bumwe bw’Afurika.”

Mu ijambo rye yumvikanye avuga ko adateze kuryama kugira asigasire ubuzima bw’abaturage muri rusange kugira ngo igihugu cye kizakomeze kibe igihangane ku mugabane w’Afurika.

Uyu Perezida wa gatanu wa Sénégal – kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1960 – yanavuze ko ku butegetsi bwe, Sénégal izaba igihugu kirangwamo icyizere ndetse na demokarasi ifite imbaraga nyinshi kurushaho.

Mu kwezi gushize, Faye yatsinze amatora yatindijwe kuba, abona amajwi 54%, aza imbere y’ukomeye mu bo bari bahatanye, Amadou Ba, wari umukandida w’urugaga rwari ruri ku butegetsi.

Ku wa gatanu, urukiko rwa Sénégal rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemeje ko Faye ari we watsinze amatora.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago