Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyataye muri yombi Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wari umujyanama mu bya politiki wa Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.
Ifatwa rya Nkuba uzwi nka ‘Malembe’ ryemejwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Brig Gen Sylvain Ekenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Mata 2024.
Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yavuze ko yafashwe n’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za RDC, n’ubwo andi makuru avuga ko yafatiwe muri Tanzania n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu mbere yo kumushyikiriza Congo.
Igisirikare cya RDC cyeretse abanyamakuru amashusho y’ibazwa rya Nkuba, aho abashinzwe iperereza bamubajije abantu bo muri RDC bavugana.
Yagize ati “Ntabwo twigeze tuvugana n’abo ku ruhande rw’igisirikare gusa twavuganye na John Numbi na Joseph Kabila wabaye Perezida. Yewe na Corneille Nangaa ntavugana n’abasirikare.”
Mu bandi yavuze bavugana na AFC harimo Depite Claudel Lubaya, Joseph Olenghankoy na Patient Sayiba, gusa Lubaya we yamaganye iki kirego, asobanura ko cyahimbwe bigizwemo uruhare na Leta ya RDC imuziza ko afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyayo.
Amakuru avuga ko Eric Nkuba Shebandu ’Malembe’ yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi bwa Tanzania mu minsi 60 ishize, ubwo yavaga Uganda yerekeza muri icyo gihugu.
Uyu ngo yafatiwe mu murwa mukuru Dar Es Salaam ahita yoherezwa i Kinshasa.Ntacyo uruhande rw’ihuriro AFC ruratangaza kuri aya makuru.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…