Mugihe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu Rwanda hatangizwa icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi haganwe imihanda izaba ikoreshwa n’abashyitsi batandukanye bazaba bitabiriye icyo gikorwa.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha ko kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, giteganyijwe gutangira tariki 7 Mata2024 hari imihanda izifashishwa n’abayobozi bazaba bitabiriye uwo muhango.
Ni impinduka y’imwe mu mihanda izakoreshwa n’abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mugihe imodoka rusange zagenewe indi mihanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari aba Polisi bazaba bari ku mihanda mu buryo bwo kuyobora abagira ikibazo.
Imihanda izakoreshwa n’abashyitsi kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024;
Umuhanda wa mbere uzaba ukoreshwa ni; Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali -Giporoso-Chez Lando – Bk Arena – Gishushu – KCC – Sopetrade – Peage – Serena Hotel.
Umuhanda wa Kabiri uzaba ukoreshwa ni; KCC – Ninzi – Kacyiru – Kinamba – Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Yamaha – Serena Hotel.
Abatwara ibinyabiziga barasabwa gukoresha imihanda ikurikira;
Umuhanda wa mbere uko izakoreshwa; Kanombe – Busanza – Mu Itunda – Kabeza – Niboye – Sonatube – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo.
Umuhanda wa Kabiri izakoreshwa mu buryo bukurikira; Umuhanda wa 12 – Kigali Parents School – Bk Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kagugu – Karuruma – Gatsata – Nyabugogo.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…