AMATEKA

Kwibuka30: Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yongeye gutunga agatoki Loni yarebereye amahano ya Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA yongeye kuvuga amahanga harimo n’Umuryango w’Abibumbye yarebereye Jenoside yakorewe abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa kandi yarashoboraga gukumirwa ariko ntibyakorwa.

Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Loni yari izi neza kandi yabonaga ibihamya ko hari gutegurwa Jenoside ariko nta cyo yakoze mu kuyihagarika.

Ni mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo aho ibikorwa byakomereje muri Bk Arena ahari hateraniye imbaga n’Abashyitsi b’abanyacyubahiro baje kwifata n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Kigali rwa Jenoside ruri ku Gisozi ahabereye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hashyirwa indabo no kunamira imibiri ihashyinguwe no gucana urumuri rw’icyizere kizamara iminis 100.

Abanyacyubahiro batandukanye bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka30

Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Loni n’ibihugu binyamuryango byayo byari bifite amakuru y’ingenzi kuri Jenoside yategurwaga.’’

Ati “Turibuka iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni bashoboraga gukizwa na za Leta z’ibindi bihugu. Umuryango w’Abibumbye wemeje iyi mibare iteye ubwoba mu cyemezo 2150 cyo ku ya 16 Mata 2014.”

“Hariho ibimenyetso byinshi byerekana ko ibikorwa bya Jenoside byakorewe ubwoko bw’Abatutsi; abantu barenga miliyoni barishwe muri iyo Jenoside, kandi hari impungenge ziterwa n’ihakana iryo ari ryo ryose riterwa n’iyo Jenoside”

Dr Damascene yakomeje agira ati “Ku itariki ya 7 Nyakanga 2000, Komisiyo Ishinzwe Iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, iyobowe na Ketumile MASIRE wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igira iti “Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga bari mu nshingano muri icyo gihe, kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake.”

Mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni mugihe cy’iminsi 100 gusa, aha niho Minisitiri Dr Damascene avuga ko amahanga na Loni yarebereraga ibyabaga yashoboraga kugira icyo ikora ariko ntibagire icyo babikoraho byatumye u Rwanda rujya ahabi.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago