Kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata, Imodoka ya bisi ya Kensilver yavaga i Meru yerekeza Nairobi yakoze impanuka ubwo yageraga ku kiraro cyahazwi nka Tharaka Nithi bane bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Tharaka Nithi muri Kenya, Zacchaeus Ngeno, yemeje ko ibi byabaye, ariko avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana ariko abapolisi batangiye iperereza.
Uyu yemeje ko abantu bane bapfuye barimo abagore babiri,umugabo umwe n’umwana.
Abandi bagenzi umunani bakomerekeye bikabije muri iyi mpanuka yo ku cyumweru nyuma ya saa sita, bajyanwa mu bitaro bya Chogoria na Chuka.
Abari muri iyi bisi benshi bajyanywe mu bitaro bitandukanye byegeranye n’aho impanuka yabereye kugira ngo hamenyekane abapfuye n’abakomeretse.
Ngeno yongeyeho ati: “Turahamagarira abashoferi bose kugira imodoka nzima mu bihe byose, cyane cyane ibinyabiziga rusange.”
Ibikorwa byo gutabara biracyakomeza kuko abayobozi b’intara n’abaganga buzuye aho hantu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…