Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2024 ubwo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro bari mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bwana Rutsinga Jacques yasabye urubyiruko rwo muri uyu murenge kuvuguruza abapfobya Jenoside bifashishije Imbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro cyatangwaga na Adalbert Rukebanuka, Rutsinga Jacques na Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard cyari kiyobowe na Bwana Numa Alain, cyagarutse ku mateka ya Jenoside n’itegurwa ryayo, Bwana Rutsinga Jacques yasabye urubyiruko kubanza kumenya amateka y’u Rwanda kugirango ruvuguruze abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Abapfobya Jenoside bayipfobya kuko yabayeho nyine, ipfundo ry’ambere ni ukubanza kumenya Amateka y’u Rwanda. Byaje kugararaga ko Amateka y’u Rwanda Umunyarwanda wese ufite umutima kandi agakunda u Rwanda akwiye kuyasigasira. Tukamenya ko mbere y’Abakoroni Abanyarwanda batigeze babaho bashwana ariko Abanyamahanga baraje badusobanurira Umunyarwanda uwariwe uko babishaka(…). Uyu munsi bari kwifashisha ikoranabuhanga ariko intambara uyirwanira aho yerekeye Kandi hariya harafunguye buri wese yagerayo, Urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu kuvuguruza aba ntibagirengo ibi n’ibyo abakuru kuko barabishobora”.
Yakomeje avuga ko kugirango urubyiruko rubashe kuvuguruza abagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga bagomba kubanza kumva neza icyo bahisemo ati: “Kugirango tubashe guhangana n’Abapfobya, birasaba ko natwe tubanza kumva neza icyo twahisemo niba ari ubumwe tubyumve neza ntakujenjeka kuko amakiriro y’uru Rwanda ari mu rubyiruko.”
Ni ku nshuro ya 30 mu Rwanda hibukwa ibihe bigoye Abanyarwanda banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari imaze igihe kinini itegurwa na Leta yaririho, ikaza gushyirwa mu bikorwa tariki ya 07 Mata 1994, nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’igihugu Habyarimana Juvenal urupfu rwe rukaba imbarutso ya Jenoside yari yarateguwe mbere, ariko nyuma ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame.
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kigarama, waranzwe na bimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka birimo; Gushyira indabo ku Rwibutso rwa Gikondo, kunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye muri uru rwibutso no gucana urumuri rw’ikizere byakozwe na Bwana Murenzi Donatien Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Kicukiro wari Umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama Madamu Umubyeyi Mediatrice, Umuyobozi wa Ibuka mu murenge n’Abandi bashyitsi batandukanye bitabiriye iyi gahunda.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…