Bate Urgessa w’imyaka 41, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Ethiopia yarashwe ahita apfa umurambo we uboneka ku ruhande rw’umuhanda mu mujyi yavukiyemo i Meki, muri Oromia.
Bate wakunze kumvikana anenga Leta yagiye afungwa inshuro nyinshi yaje kurasirwa mujyi yavukiyemo maze ahita apfa.
Abo mu muryango wa Bate Urgessa babwiye ikinyamakuru Addis Standard ko bamwe mu bashinzwe umutekano muri Leta baje gufata uyu mugabo mu cyumba cya Hoteli mu ijoro ryo ku wa Kabiri maze bakamujyana ahantu hatazwi.
Ubuyobozi bw’agace ka Oromia uyu mugabo yarasiwemo, buhakana amakuru yose avuga ko inzego z’umutekano z’igihugu zifite uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Mu myaka yashize, Ethiopia yagiye ishinjwa kwica bamwe mu banyepolitike batavugwaga rumwe n’ubutegetsi.
Bate wishwe arashwe yari umuyobozi mukuru wa Oromo Liberation Front (OLF) – rimwe mu mashyaka akomeye ya politiki muri Ethiopia.
Mu itangazo OLF yashyize hanze, rigaragaza ko umuyobozi wabo yishwe mu buryo budasobanutse ndetse banemeza ko muri ako gace hakunze kurangwa imfu z’abanyepolike.
Urupfu rwa Bate rwababaje benshi ku mbugankoranyambaga, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo isaba ubutabera.
Komiseri mukuru wa komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia (EHRC) Daniel Bekele, yanditse ku rubuga rwa X, asaba ko abayobozi b’urwego rwa Leta rushinzwe umutekano bakwiriye kubazwa urupfu rw’uyu mugabo.
Kugeza ubu imirongo ya terefone muri Oromia yamaze gukurwaho ndetse ntibyari byamenyekana niba abatavugwa rumwe na Leta baraza gukora imyigaragambyo kubera urupfu rwa Bate.
Bate yafunzwe inshuro nyinshi mu myaka yashize, ariko akomeza kuba umuvugizi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…