INKURU ZIDASANZWE

Boko Haram yinjiye muri Cameroon yica abarobyi barenga 20

Abantu bakoraga uburyo bagera kuri 27 bishwe abandi bane bashimuswe n’umugabo uzwi nka Jamā’at Ahl as-Sunnah lid-Da’wah wa’l-Jihād, uzwi cyane ku izina ry’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, ku nkombe z’ikiyaga cya Tchad ku mupaka uhuza Cameroon na Nigeria.

Ku cyumweru, tariki ya 7 Mata, abaterabwoba bakekwaho kuba bakomoka mu mutwe wa Buduma wa Abou Ummaymah, bagabye igitero ku baturage bari bateraniye hamwe bakora uburobyi baturutse muri Nigeria ku kirwa cyizwi nka Kofiya hafi ya Darak mu gihugu cya Cameroon.

Amakuru y’ubutasi yatanzwe na Zagazola Makama, impuguke mu kurwanya iterabwoba n’isesengura ry’umutekano mu kiyaga cya Tchad, yatangaje ko uwo mutwe w’iterabwoba wategetse abahohotewe kuryama, bakababoha amaboko inyuma mu mugongo mbere yuko batangira kubica.

Aya makuru avuga ko uwo mutwe w’iterabwoba wanashimuse kandi abandi barobyi bane nyuma yo kubashinja kuneka umutwe wa Leta ya Kisilamu yo mu Ntara ya Afurika y’iburengerazuba (ISWAP).

Imirambo y’abarobyi bishwe yaje gutahurwa n’ingabo z’igihugu nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha no gutabarizwa na bagenzi babo bakiriye amakuru y’abishwe ubwo bahungaga igitero cyari cyagabwe.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago