INKURU ZIDASANZWE

DRC: Uherutse gutangaza ko Perezida Tshisekedi arembeye mu bitaro yishwe

Amakuru aravuga ko umwe mu basirikare bahafi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi yaba yishwe umurambo we ukajugunwa imbere y’inzu atuyemo, ku mpamvu z’uko yashyize hanze amabanga y’uburwayi bw’umukuru w’igihugu.

Taliki 9 Mata nibwo Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byemeje ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi arwariye muri bimwe mu bitaro byo ku mugabane w’Uburayi, bibinyujije mu itangazo bashyize ahagaragara.

Ni nyuma y’uko byari bimaze igihe bihwihwiswa ko Félix Tshisekedi bitazwi aho aherereye, ndetse kimwe mu binyamakuru byo mu Bubiligi kikaba cyari cyatangaje ko yaje mu Rwanda rwihishwa, ariko kiza kubinyomoza, kinasaba imbabazi kuri ayo makuru atari ukuri cyatangaje.

Nyuma y’aho nibwo andi makuru yasohotse avuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi arwariye i Bruxelles mu gihugu cy’ Ububirigi aho yagiye kwivuza ndetse bamwe bakavuga ko yagiye mwibanga rikomeye kubera uburwayi amaranye igihe bwo mu myanya myibarukiro (Prostate) no kwihagarika nabi.

Ikinyamakuru Infos.cd cyavuze ko Félix Tshisekedi ari i Bruzelles, ndetse gikomeza kivuga ko Perezida Félix Tshisekedi yagiye muri uyu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, aho yagezeyo ku mugoroba wo ku Cyumweru ajyanywe n’indege y’Umukuru w’Igihugu akajyana n’abantu bagera muri 20 barimo abo mu itsinda ry’abaganga be, abarinzi be, ndetse n’inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mu muryango we.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida akimara kugera i Bruxelles, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza byitiriwe Mutagatifu Luka (Saint Luc), nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima ariko kuru ubu amakuru atugeraho ngo nuko yamaze koroherwa akaba yagarutse mu gihugu.

Muri Werurwe 2022, Perezida Félix Tshisekedi nabwo yajyanywe muri ibi Bitaro byo mu Bubiligi, ariko na bwo Perezidansi ya Congo ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, bakaba barabanje kubigira ibanga, bikaza gutangazwa n’Ibinyamakuru byo mu Bibiligi nyuma y’iminsi itanu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago