AMATEKA

Ibyaranze tariki 12 Mata 1994: Abatutsi basaga 6000 bari bahungiye muri paruwasi ya Musha barishwe

Kuri uyu wa 12 Mata 1994, hibukwa ubwicanyi byakomeje gukorwa mu gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abatutsi basaga 6,000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha bicwaga n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba Leta.

Usibye muri Paruwasi ya Musha, Abatutsi bari bahungiye no muri za Kiliziya nk’iya Mukarange na Kiliziya ya Kabarondo nabo kuri uyu munsi barishwe bose ndetse n’abari mu nkengero z’izi kiliziya.

Mu Karere ka Kayonza, Abatutsi bari bahungiye mu mazu y’abazungu bacukuraga amabuye y’agaciro nabo barishwe. Ubwo niko Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare no mu mujyi wa Kigali.

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 12 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi.

Mu mujyi wa Kigali, nko mu kigo Iwacu ku Kabusunzu muri Nyakabanda na Mageragere, ahari ibiro bya Komini Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere, naho hiciwe Abatutsi batari bacye.

Kuri iyi tariki ya 12 Mata mu 1994 kandi Abatutsi biciwe ahitwa Gisizi na Gasamba kuri Nyabarongo mu cyahoze ari Komini Kayenzi ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi. Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Kagirwamana muri Bumbogo, nabo barishwe.

Kuri Kigo Nderabuzima cya Jali, ubu ni mu Murenge wa Jali Abasilikare n’Interahamwe bishe Abatutsi bari bahungiye bizeye ko abasirikare babarindira umutekano, kuko hari hegereye ikigo cya gisirikare. Babica bavuga ngo bagire vuba kuko Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zigeze Kabuye.

Abatutsi bari bahungiye kuri Centre ya Birembo muri Bumbogo, barishwe.

Abatutsi bari bahungiye i Kayenzi ku rusengero rw’Itorero ADEPR, mu Karere ka Bugesera, barishwe bose.

Abatutsi bo ku Muyumbu (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) cyane cyane abari bahungiye kwa Rutabubura, hagati y’itariki 12-13 Mata 1994; barishwe bose. Muri komini Bicumbi yari iherereye ku birometero 20 uturutse mu Mujyi wa Kigali, Interahamwe zishe Abatutsi barenga 350.

Hishwe kandi Abatutsi muri Gihundwe (Shagasha, Bisanganira) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe ku rusengero rw’ADEPR, baricwa i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Nyakaga bicirwa ahitwa Nyakagoma.

Kuri uyu munsi kandi hishwe Abatutsi b’i Mariba muri Nyabitekeri, ab’i Kibogora muri kanjongo bicirwa ahahoze Komine Karambo.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, ikomeza ivuga ko hanishwe Abatutsi b’i Gatamu mu Bushenge bicirwa ahitwa I Gashirabwoba munsi y’amashuri ya Ntama hiciwe abana b’Abatutsi 12 mu Murenge wa Rugerero muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

19 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago