INKURU ZIDASANZWE

Ngoma: Imodoka yakoze impanuka yaguyemo batatu bo mu muryango umwe

Kuri uyu wa 11 Mata 2024, Imodoka yari ipakiye ibigori yavaga ahitwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yerekeza mu Karere ka Rwamagana yakoze impanuka ikomeye yahise igwamo abantu batatu bari bayirimo.

Advertisements

Mu bantu batatu bayipfiriyemo harimo umwana w’umuhungu, se n’undi wari uyiberereye kigingi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko, iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko.

Ati “Urebye ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko, aho yabereye ni ahantu hasa nk’ahamanuka kandi hari iteme, iryo teme barimo bararikora urebye umushoferi asa nk’uwananiwe kuringaniza umuvuduko bitewe n’uko yamanutse haruguru n’ukuntu yari yapakiye aho guca ku iteme ahubwo aca ku ruhande igwamo hasi.”

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo ndetse nabo kwirinda umuvuduko.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago