INKURU ZIDASANZWE

Urukingo rwa Virusi itera SIDA rwatangiye gutangwa muri Afurika

Igihugu cya Zimbabwe cyabimburiye ibindi bihugu ku mugabane w’Afurika mu gutangiza urukingo rwa Virusi itera Sida ikomeje kwica benshi ku isi.

Leta ya Zimbabwe yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gahunda yo gutanga urukingo rurinda umuntu kuba yakwandura Virusi itera Sida.

Uru rukingo ruzajya ruha ubudahangarwa umuntu wese warufashe bwo kutandura Virusi itera Sida mu gihe kingana n’amezi abiri.

Bitandukanye n’izindi nkingo, uru rwo ruzajya rumara amezi abiri mu mubiri w’umuntu waruhawe.

Buri mezi abiri abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida bazajya bafata uru rukingo kugira ngo rubarinde kwandura.

Uru rukingingo ruje rwunganira ibinini byafatwaga na bamwe kugira ngo birinde kuba bakandura Virusi itera Sida.

Biteganyijwe ko uru rukingo ruzayobokwa ku bwinshi n’abantu bari bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Misheck Ruwende uzwi cyane mu buvuzi, yatangaje ko ari nkuru nziza kuba Zimbabwe yatangiye gukoresha izo nkingo zitangwa rimwe mu mezi abiri.

Yagize ati: “Inkuru nziza! Uyu munsi, Zimbabwe niyo yahawe bwa mbere inshinge zo kwirinda virusi itera SIDA. Bitandukanye n’ubundi buryo bw’ibinini bya buri munsi (PrEP). Urushinge rutangwa rimwe mu mezi abiri. ”

Ubusanzwe abashakaga kwirinda virusi itera SIDA bafataga ibinini, gusa ubu bagiye kujya bahabwa urukingo ruzajya rubamaramo amezi abiri.

Christian

Recent Posts

Ibyo wamenya ku ikipe y’u Rwanda na Senegal zigiye guhura zihatanira itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket2025)

Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…

2 days ago

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Amerika ibihano yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…

2 days ago

Umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma yagize icyo avuga kuri Makanika wishwe na FARDC

Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…

2 days ago

AMAFOTO: Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…

3 days ago

Col. Makanika yishwe agabweho igitero n’igisirikare cya Congo (FARDC)

Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…

3 days ago

Hatangiye gutegurwa ikiriyo cya Papa Francis akiri muzima

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…

3 days ago