INKURU ZIDASANZWE

Urukingo rwa Virusi itera SIDA rwatangiye gutangwa muri Afurika

Igihugu cya Zimbabwe cyabimburiye ibindi bihugu ku mugabane w’Afurika mu gutangiza urukingo rwa Virusi itera Sida ikomeje kwica benshi ku isi.

Advertisements

Leta ya Zimbabwe yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gahunda yo gutanga urukingo rurinda umuntu kuba yakwandura Virusi itera Sida.

Uru rukingo ruzajya ruha ubudahangarwa umuntu wese warufashe bwo kutandura Virusi itera Sida mu gihe kingana n’amezi abiri.

Bitandukanye n’izindi nkingo, uru rwo ruzajya rumara amezi abiri mu mubiri w’umuntu waruhawe.

Buri mezi abiri abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida bazajya bafata uru rukingo kugira ngo rubarinde kwandura.

Uru rukingingo ruje rwunganira ibinini byafatwaga na bamwe kugira ngo birinde kuba bakandura Virusi itera Sida.

Biteganyijwe ko uru rukingo ruzayobokwa ku bwinshi n’abantu bari bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Misheck Ruwende uzwi cyane mu buvuzi, yatangaje ko ari nkuru nziza kuba Zimbabwe yatangiye gukoresha izo nkingo zitangwa rimwe mu mezi abiri.

Yagize ati: “Inkuru nziza! Uyu munsi, Zimbabwe niyo yahawe bwa mbere inshinge zo kwirinda virusi itera SIDA. Bitandukanye n’ubundi buryo bw’ibinini bya buri munsi (PrEP). Urushinge rutangwa rimwe mu mezi abiri. ”

Ubusanzwe abashakaga kwirinda virusi itera SIDA bafataga ibinini, gusa ubu bagiye kujya bahabwa urukingo ruzajya rubamaramo amezi abiri.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago