Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) yahagaritse by’agateganyo Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi (FEBABU), nyuma yo gutuma ikipe ya Dynamo BBC idakina imikino ya Basketball Africa league yabereye muri Afurika y’Epfo muri Werurwe.
Dynamo BBC yanze gukina iyi mikino yambaye imyambaro iriho ’Visit Rwanda’ isanzwe itera inkunga BAL, nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bwa FEBABU.
Ni icyemezo cyatumye iyi kipe yari ihagarariye u Burundi iterwa mpaga ebyiri zatumye yirukanwa mu irushanwa.
U Burundi busanzwe bufitanye ibibazo bishingiye kuri Politiki n’u Rwanda ari na byo byatumye Leta y’iki gihugu ibuza Dynamo kwambara imyambaro iriho ubutumwa burwamamaza.
Kuva iyi kipe cyakora itarashoboye gukina ririya rushanwa ahanini bigizwemo uruhare na Federasiyo ya Basketball i Burundi byitezwe ko bigomba gusiga ifatiwe ibihano biremereye na FIBA.
Iyi mpuzamashyirahamwe mu ibaruwa yandikiye FEBABU, yayimenyesheje ko ibyo yakoze binyuranyije na sitati igenga FIBA, ikindi bikaba “bisiga icyasha isura ya Basketball”.
FIBA yamenyenyesheje Federasiyo y’u Burundi kandi ko gutuma Dynamo BBC idakina irushanwa rya BAL “bibangamira uguteza imbere kw’inyungu za Basketball, ikindi bikaba binyuranyije n’ingingo ya 1-107 mu zigenga FIBA”.
FIBA mu ibaruwa yayo yamenyesheje FEBABU ko yayihagaritse by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ujyanye n’ibihano bizayifatirwa.
Iyi Federasiyo kandi yasabwe gutanga ibisobanuro biherejejwe n’inyandiko ndetse n’ibihamya bisobanura impamvu yafashe icyemezo cyo kubuza Dynamo kwambara Visit Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…