Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahagaritse ku isoko ry’u Rwanda ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti witwa Benylin Pediatrics Syrup ukorwa n’Uruganda Johnson & Johnson rwo muri Afurika y’Epfo.
Ni umuti waherukaga guhagarikwa n’ikigo cyo muri Nigerie gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, NAFDAC, nyuma y’aho isuzuma ryakorewe muri laboratwari y’inyamaswa ryagaragaje ko ufite igipimo kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya Diethylene Glycol.
Ingaruka NAFDAC yagaragaje ko zaterwa n’ubwinshi bw’iki kinyabutabire zirimo kuribwa mu nda, kuruka, kwituma nabi, kunanirwa kwihagarika, kuribwa mu mutwe no kwangirika kw’impyiko ku buryo byagera aho umwana wawuhawe abura ubuzima.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yasobanuye ko mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi nimero ya Benylin, iki kigo cyashingiye ku byavuye mu isuzuma rya NAFDAC, ariko yo asobanura ko nta raporo kirabona ku ngaruka z’uyu muti.
Ati “Amakuru ku ngaruka abitswe na Rwanda FDA yerekana ko kugeza ubu nta raporo yakiriy ku ngaruka z’umuti wavuzwe haruguru. Gusa Rwanda FDA ikaba ihagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero yavuzwe haruguru y’uyu muti mu rwego rw’ingamba zo kurinda abantu.”
Uyu muti wakozwe n’uruganda Johnson & Johnson rwo muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2021, wari kuzasaza muri uku kwezi kwa Mata 2024. Ugenewe abana bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hagati y’ibiri na 12.
Leta ya Kenya na yo yamaze kuwuhagarika, isobanura ko yatangiye ubugenzuzi kugira ngo imenye ingaruka waba waragize ku bawukoresheje.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…