INKURU ZIDASANZWE

Muhanga: Polisi yarashe umujura washatse kumutema

Umugabo wari wikoreye inka yabazwe bikekwa ko ari iyo yari yibye, yarasiwe mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gushaka gutema umupolisi.

Ibi byabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ahagana saa kumi n’imwe n’igice, mu Mudugudu wa Kiduha mu Kagari ka Kibaga mu Murenge wa Rugendabari.

Amakuru ava mu baturage no mu buyobozi bw’inzego z’Ibanze, avuga ko ubwo aba bajura birukaga bacikana inyama Polisi yahagaritse umwe muri bo agakura umupanga mu gikapu ashaka kubarwanya bakamurasa.

Ubwo uyu mugabo ukekwaho ubujura yari ahuye n’inzego z’umutekano zari ziri ku burinzi, zamuhagaritse ngo zimusake mu bikapu bibiri yari yikoreye, aho gukurikiza ibyo bari bamubwiye, ashaka gutema umupolisi akoresheje umuhoro yari afite.

Gihana Tharcisse uyobora Umurenge wa Rugendabari, yagize ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”

Uyu muyobozi avuga ko ibikapu bibiri byari byikorewe n’uyu mugabo, babisatse bagasanga birimo inyama z’inka yari yamaze kubagwa, ndetse ko byaje kumenyekana ko yabagiwe ku kiraro cy’umuturage wibwe iri tungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yemereye itangazamakuru ko hahise hatangira iperereza, kuri iki gikorwa, atangaza ko amakuru arambuye kuri cyo azatangazwa nyuma yaryo.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago