Mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera habereye itangwa ry’ipeti rya Second Lieutenant rihabwa abasirikare bamaze igihe batorezwa muri iki kigo amasomo abagira abafosiye bato, umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Ikigo cya Gako nicyo gitorezwamo abasirikare bayobora abandi ku rugamba no mu bindi bikorwa, barangiza amasomo bagahabwa ipeti rya sous lieutenant ribemerera gukora ibikorwa bigenewe umusirikare mukuru uyobora abandi.
Baba barize ibintu bitandukanye birimo amasomo y’amateka, imitekerereze ya muntu, politiki no kuyobora abasirikare ku rugamba.
Uyu muhango kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu 2024 witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), CG Felix Namuhoranye.
Muri aba basirikare basoje amasomo yabo harimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.
Aba basirikare basoje amasomo yabo bagize icyiciro cya 11 cy’abagize uru rwego rw’umutekano baciye muri iri shuri ry’i Gako.
Bamwe muri bo bahawe amasomo n’imyitozo ya gisirikare nyuma yo kurangiza amasomo yabo ya kaminuza.
Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…