Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024, ikipe y’Ingabo ukina umukino w’intoki ya Basketball APR BBC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwubatse ku Gisozi yunamira Abatutsi bahashyinguye.
Ni igikorwa cyahuje abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya APR BBC, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uru rwibutso abakinnyi b’ikipe babashije gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uko yashyizwe mu bikorwa na leta ya mbere.
Aha kandi banashyize indabyo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi isaga 250.000 ishyinguye kuri uru rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ubuyobozi bw’iyikipe n’abakinnyi bayo babashije no kujya gusura ingoro ndangamurage ya Jenoside iherereye mu nyubako y’inteko inshingamategeko yubatse ku Kimihurura, ahabumbatiye amateka yihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi yariyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame.
Ni ingendo zakozwe mu rwego rwo guhuza no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yasize hishwe Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
APR BBC ikoze iki gikorwa mu gihe yitegura gutangira imikino yo Kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abakunzi ba basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT2024).
Ni imikino yaherewe muri ½ yitabirwa n’amakipe ya mbere agize shampiyona mu bagabo no mu bagore.
Mu bagabo amakipe yitabiriye harimo APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Tigers BBC.
Ni mugihe mu bagore amakipe yitabiriye harimo APR WBC, REG WBC, KEPLER WBC, GS Marie Reine Rwaza.
Ni imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, naho izazakomeza zikazakina imikino ya nyuma kuwa Gatandatu tariki 20 Mata 2024 muri Bk Arena.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…