Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani nyuma y’uko itsinzwe mu rubanza yari yarezwemo na Cristiano Ronaldo wayikiniye yategetswe kwishyura akayabo ka miliyoni 8.3 z’amapawundi.
Muri Nzeri umwaka ushize, Ronaldo ukinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite yareze Juventus kubera imishahara atishyuwe mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Porutugali yifuzaga kwishyurwa miliyoni 17 z’amapawundi nk’uko yabisezeranyijwe n’ikipe mu gihe cya Guma mu rugo “Lockdown” ubwo basabwaga kuzahembwa nyuma.
Muri Werurwe 2020 na Mata 2021 abakinnyi ba Juventus bemeye ubusabe bw’ikipe bwo kuzabahemba nyuma y’igihe bitewe n’ubukene ikipe yari irimo icyo gihe, gusa iyo mishahara ntabwo bayihawe.
Iyi kipe yananiwe kwishyura iyo mishahara yari yasezeranyije abakinnyi nk’uko bigaragara muri raporo y’ubukungu iyi kipe yakozwe.
Ikinyamakuru Gazzetta cyivuga ko urukiko nyemurampaka rwasabye ko Ronaldo na Juventus bagabana igihombo aho Juventus yasabwe kwishyura igice cy’ayo yagombaga kwishyura uyu rutahizamu.
Juventus yasabwaga kwishyura miliyoni 17 17 z’amapawundi gusa urukiko rwategetse ko itanga miliyoni 8.3 z’amapawundi ahwanye na kimwe cya Kabiri cy’ayo yagombaga kwishyura.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yavuye muri Juventus muri Kanama 2021 nyuma yo kuyimaramo imyaka 3, aho yayitsindiye ibitego 101 mu mikino 134 yayikiniye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…