IMIKINO

APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya 22

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR FC) yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023/2024 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Advertisements

Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert, yegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24 mu gihe habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire.

Ku munota wa 51,nibwo Mugisha Gilbert yafunguye amazamu i Nyamirambo,ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo kureba uko Nzeyurwanda Djihad ahagaze.

Abakunzi ba APR Fc bari baberewe

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amanota 63 mu mikino 27 itatsinzwemo na rimwe, aho irusha 12 Rayon Sports ya kabiri.

Mu mikino 27, batsinzemo imikino 18, banganya icyenda.

Kuri ubu, Ikipe y’Ingabo isigaje imikino itatu irimo uwo izakirwamo na Gasogi United, uwo izakiramo Gorilla FC n’uwo izakiramo Amagaju FC.

Ni ku nshuro ya gatanu yikurikiranya iyi Kipe yambara Umukara n’Umweru itwara Shampiyona kuva mu 2020.

Ni Igikombe cya 22 cya Shampiyona Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995.

Gisanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09, 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2013/14, 2014/15, 2015/16, 2017/18, 2019/20 na 2020/2021, 2021/22 na 2022/23.

Uko indi mikino yagenze:

Bugesera 1-2 Rayon Sports

Olivier 28’|Ngendahimana 49’,Charles Bbale 64’

Amagaju FC 0-1 Etoile de l’est

Yusuf 20’

APR FC 1-0 Kiyovu Sports

Gilbert 46’

Marine FC 2-1 Police FC

Usabimana Olivier,Sultan|Abedi

Urutonde:

1. APR FC 63 Pts2. RAYON SPORTS 51 Pts..14. SUNRISE FC 26 Pts15. BUGESERA FC 25 Pts16. Etoile De L’Est 25 Pts

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago