AMATEKA

#Kwibuka30: Byinshi ku taliki 20 Mata, ubwo Umwamikazi Gicanda yicwaga n’ingabo zari iza Leta muri Jenoside

Taliki ya 20 Mata 1994, nibwo Ingabo za Leta ya Perezida Habyalimana zishe umwamikazi Gicanda nyuma y’uko bitegetswe na Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya ‘École des Sous-Officiers [ESO] muri Jenoside.

Advertisements

Uyu Ildefonse n’abandi basirikare barimo Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abo mu Kigo cya Gisirikare cya Ngoma yayoboraga na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe bishe Gicanda bamuziza ubwoko bwe.

Iyi taliki ya 20 nibwo bagiye mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma baramwica.

Aba basirikare ubwo bageraga mu rugo rwe bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.

Harimo kandi Uzamukunda Grace warashwe ariko ntiyapfa ndetse aza kurokoka aza kwitaba Imana nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe. Ni we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.

I Butare, Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.

Ubwo abasirikare babasangaga mu rugo, batwaye Gicanda n’abagore bari kumwe babajyana inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda barabarasa barapfa ndetse banasahura ibintu bitandukanye.

Captain Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.

Ku rundi ruhande, Lt Colonel Muvunyi yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri Mutarama 1942 aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959, ubwo yari mu Bujumbura.

Mu 1961 ubwo hatangiraga kuzamuka ubushake bwo kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, Gregoire Kayibanda wari Perezida w’u Rwanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, ashaka kurandura burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Umwamikazi Gicanda yishwe afite imyaka 66, abanza gushyingurwa mu rugo rwe mbere yo kujyanwa ku Musozi wa Mwima, aho imva ye yegeranye n’iy’Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.

Uyu munsi kuwa Gatandatu taliki 20 Mata, i Mwima mu Karere ka Nyanza hateganyijwe kubera igikorwa cyo kwibuka uyu mwamikazi Rosalie Gicanda.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago