Umugabo witwa Maxwell Azzarello yafashe icyemezo cyo kwitwikira hanze y’urukiko rwa Manhattan aho uwahoze ari perezida wa Amerika, Donald Trump, yaburanishirizwagamo birangira apfuye.
Uyu mugabo w’imyaka 37, yisutseho lisansi arangije aritwika ubwo yari hanze y’uru rukiko.
Ibi byabaye nyuma y’uko hari hamaze gutoranywa inteko y’abacamanza bazaburanisha Bwana Trump.
Ku wa gatanu,uyu yajyanywe mu bitaro amerewe nabi, ari naho yaje gupfira, nk’uko CBS News yabitangaje.
Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora ibi ariko ko abatangabuhamya batangaje ko yagaragaye azenguruka hanze y’uru rukiko, mu minota mike atangira kujugunya inyandiko mu kirere, mu kanya nk’ako guhumbya atangira kwimenaho amavuta ahita yitwika.
Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa New York, NYPD, Jeffrey Maddrey, yatangaje ko umupolisi umwe n’undi ushinzwe umutekano w’urukiko bakomeretse byorohereje ubwo bageragezaga kuzimya uyu mugabo.
Maxwell yahise yihutanwa kwa muganga, ariko nyuma y’amasaha 10 agejejewe mu bitaro byo muri uwo mujyi, yahise yitaba Imana kuko yari yakomeretse bikabije.
Trump yarari imbere mu rukiko kuko yari yagiye mu gikorwa cyo gutoranya inyangamugayo z’urukiko zizareberera urubanza rwe, ariko ibi bikimara kuba yahise ahava.
Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo mu rubanza rwa Trump cyasubukuwe ku mugoroba w’uwo munsi, abacamanza banzura ko bazatangira kumuburanisha mu mizi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…