Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihugu cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Ni imvura izaba iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 40 na 180. Ubusanzwe mu bice birimo Amajyaruguru n’Amajyepfo, hagwaga imvura iri hagati ya milimetero 50-100.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iherereye mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, rikazamuka rigana mu gice cya Ruguru ndetse n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bukomeje kwiyongera.
Muri rusange ahantu hazagwa imvura nyinshi mu minsi umunani iri imbere, izaba iri hagati ya milimetero 160-180.
Iyo mvura izagwa mu Karere ka Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu, Ngororero, Musanze na Burera.
Meteo Rwanda yatangaje kandi ko hazabaho umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4-8 ku isegonda. Ni mu gihe kandi ubushuye buteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mata 2024, buzaba buri hagati ya dogere selesiyusi 18-28.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…