Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihugu cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Ni imvura izaba iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 40 na 180. Ubusanzwe mu bice birimo Amajyaruguru n’Amajyepfo, hagwaga imvura iri hagati ya milimetero 50-100.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iherereye mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, rikazamuka rigana mu gice cya Ruguru ndetse n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bukomeje kwiyongera.
Muri rusange ahantu hazagwa imvura nyinshi mu minsi umunani iri imbere, izaba iri hagati ya milimetero 160-180.
Iyo mvura izagwa mu Karere ka Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu, Ngororero, Musanze na Burera.
Meteo Rwanda yatangaje kandi ko hazabaho umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4-8 ku isegonda. Ni mu gihe kandi ubushuye buteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mata 2024, buzaba buri hagati ya dogere selesiyusi 18-28.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…