Kompanyi isanzwe icururuza amazi ya Jibu yatangaje ko hagiye kubaho impinduka ku biciro by’amazi ku isoko.
Mu itangazo bashyize hanze iyi kompanyi ya Jibu igurisha amazi yo kunywa yavuze ko ibiciro by’icupa rya litiro 20 ryaguraga 1700 Frw rigiye kujya rigura amafaranga 2000 Frw.
Ni mugihe ijerekani rya litiro 20 ryaguraga 1700 Frw rigiye kujya rigura amafaranga 2000 Frw.
Naho icupa ricurikwa rizwi nka Jumbo ryapimaga litiro 20 ryaguraga 1900 Frw rizajya rigura amafaranga 2000 Frw.
Iyi kompanyi kandi yavuze ko ijerekani ryapimaga litiro 10 ryaguraga 1000 Frw rigiye kujya rigura amafaranga 1200 Frw.
Naho ijerekani ryapimaga litiro 5 ry’amazi ryaguraga 800 Frw rizajya rigura amafaranga 1000 Frw.
N’ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa tariki 26 Mata 2024, nk’uko byatangajwe na Kompanyi ya Jibu.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…