INKURU ZIDASANZWE

M23 yavuze ku mihoro u Burundi buherutse gutumiza mu Bushinwa

Umutwe wa M23 uravuga ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ikinyamakuru Le Mandat cy’i Burundi cyanditse ko Leta y’iki gihugu imaze igihe yaratumije kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, ndetse ko ikimara kugera mu Burundi yahise ihabwa Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi).

Imbonerakure zaganiriye na Le Mandat zasobanuye ko zabwiwe ko iyo mipanga ari iyo “kurwanya abanzi b’u Burundi bamaze kuba benshi muri iyi minsi”.

Icyakora abegereye ubutegetsi bw’u Burundi barimo nka Ambasaderi Willy Nyamitwe bamaganiye kure amakuru y’itumizwa ry’iriya mihoro amakuru avuga ko yinjijwe mu Burundi iturutse muri Tanzania.

U Burundi busanzwe bufatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni umutwe Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda kuba ari rwo rwaba ruwuha ubufasha.

U Burundi na RDC kandi bimaze igihe bishinjwa na Leta y’u Rwanda kuba mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, nk’uko ba Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Antoine Tshisekedi babyigambye mu mwaka ushize.

Kuri ubu amakuru avuga ko bijyanye no kuba u Burundi na Congo bisa n’ibibona ko gutsinda ku rugamba M23 bigoye, byahisemo guteza imvururu no gukora ubwicanyi hakoreshejwe intwaro gakondo.

Ni muri uru rwego byabaye ngombwa ko Imbonerakure zitwaje imihoro zoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida w’umutwe wa M23 akanaba Umuyobozi wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko umugambi wo kohereza Imbonerakure muri RDC wacuriwe i Bujumbura, nyuma y’inama yahuje FARDC n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.

Bisimwa yasobanuye ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka ubwo umuhuzabikorwa w’imitwe yitwaje intwaro Leta ya RDC yise Wazalendo yagiriraga uruzinduko i Bujumbura.

Urwo ruzinduko rwa Lt Gen Padiri Bulenda rwasize ahuye n’abayobozi bakuru b’Imbonerakure, ndetse Kinshasa na Gitega bisinyana amasezerano yo kohereza Imbonerakure muri Congo mu rwego rwo “gutoza Wazalendo tekiniki zo kwihisha ndetse no kwica bakoresheje intwaro gakondo”.

Amakuru kuri ubu avuga ko hari ikigo Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’Imbonerakure bafunguye muri Teritwari ya Masisi, ndetse bakaba baratangiye gutorezamo Wazalendo kwica bucece bakoresheje intwaro gakondo.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko izo ntwaro zirimo “imihoro [ya yindi yaguzwe mu Bushinwa] yoherejwe muri RDC iturutse i Burundi”.

Uyu yemeje kandi ko mu bari gutozwa kwicisha iyo mipanga harimo n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO usanzwe ukorera muri Ituri, ndetse ko abayobozi b’uyu mutwe bamaze iminsi bakorera ingendo i Kinshasa aho bahuriye n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba.

Amakuru aturuka muri M23 avuga ko byitezwe ko Umujyi wa Goma n’uduce tugenzurwa na M23 ari ho hazibasirwa n’ubwicanyi bwa Wazalendo, ubwo izo nterahamwe zizaba zamaze guhabwa amahugurwa n’Abarundi.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

8 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

8 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago