Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 202, nibwo mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, umusore witwa Bikorimana Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 18 yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita arohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Kivumu, Salom Niyonkuru, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bayamenye ahagana saa Tanu z’amanywa.
Ati “Twamenyesheje Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) ihita itabara umurambo wabonetse 13h30 ukuwemo na marine. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB narwo rwahise ruhagera, rusuzuma umurambo kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu mbere y’uko umurambo ushyingurwa.”
Bikorimana avuka mu Murenge wa Ruhango. Yakoraga akazi k’ubushumba.
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama (life jacket) akavuga ko n’iyo waba usanzwe uzi koga imbwa zishobora kugufatira mu mazi ukaba warohama.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…