IMIKINO

Bugesera Fc yakoze amateka isezerera Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata, kuri Sitade Bugesera ikipe ya Bugesera FC yakoze amateka igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½, iyizerera ku bitego 2-0 mu mikino ibiri.

Uyu ubaye umwaka w’ipfunwe kuri Rayon Sports yasezerewe muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa gisanga ikindi gitego cyatsinzwe mu mukino ubanza.

Nkuko yabigenje muri 2013, Bugesera FC yatsinze Rayon Sports iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro yari itezeho amakiriro cyane ko uyu mwaka wayibereye mubi cyane by’umwihariko mu bikombe byose bikinirwa mu Rwanda ikaba nta na kimwe yegukanye.

Bugesera FC yatsinze igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Stephen Bonney ku mupira yatereye mu ruhande, Umunyezamu Ndiaye ananirwa kuwuhagarika cyane ko yari yarangaye.

Rayon Sports yari hasi bigaragara muri uyu mukino wo kwishyura, yananiwe kwishyura iki gitego no gushyiramo ikindi birangira isezerewe.

Umutoza Mette wa Rayon Sports yatunguranye mu ikipe yabanje kuko yahengetse Serumogo ndetse akoresha abakinnyi benshi bugarira.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 muri shampiyona iyitesha amanota yari ikeneye ngo igume mu cyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Police FC yabashije kwishyura igitego 1-0 yari yatsinzwe na Gasogi United mu mukino ubanza, ibifashijwemo na Mugisha Didier,amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

Ibi byatumye amakipe yombi ajya kuri penaliti aho Police FC yasezereye Gasogi United yinjije 4-3.

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 1 Gicurasi, uzahuza Police FC yatwaye iki gikombe muri 2015 na Bugesera FC yahageze bwa mbere.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinwa utarimo ikipe ya APR FC cyangwa Rayon Sports, bikaba inshuro ya 4 kuva hatangira kubaho ihangana ry’aya makipe yombi.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago