Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bahangayikishijwe n’amabuye n’ibinonko baterwa ku nyubako zabo batazi aho bituruka.
Ni ikibazo kivugwa cyane mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza .
Abahatuye bavuga ko Iyo uhari, hashira iminota runaka, ukabona ibuye cyangwa ikinonko kiratewe, ntumenye aho giturutse . ntiwanamanye niba hari ubiteye kuko atagaragara kandi ntiwamenya igihe kiri buzire naho kiri buturuke.
Umwe yagize ati ”Kumugoroba nka saa kumi n’imwe twumvise amabuye aturutse ruguru yikubita ku nzu andi agwa mu muhanda rwagati twaranashakuje cyane twiruka tujya kureba udutera amabuye turamubura yewe na n’ijoro hacanwe amatoroshi tubura umuntu ahubwo dukomeza kuyumva”.
Undi nawe yagize ati ”Nagiye kumva numva ikinonko kinyikubiseho mbura aho giturutse n’injoro bwo ku rugi hikubiseho ibuye tukabura aho rituruka”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko babangamiwe kuko abana batagikinira hanze kandi hari n’amategura yamenwe n’ay’amabuye bavuga ko batazi aho aturuka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo atarakizi gusa agiye kugikurikirana.
Aba baturage bavuga ko aya mabuye bayaterwa mu bihe bitandukanye kuva kuwa kane none kuwa mbere hakaba hageze gusa ngo uritewe ntakomereka gusa ariko arababara ngo bikaba bimaze kuba iminsi ine bibaho.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…