Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bahangayikishijwe n’amabuye n’ibinonko baterwa ku nyubako zabo batazi aho bituruka.
Ni ikibazo kivugwa cyane mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza .
Abahatuye bavuga ko Iyo uhari, hashira iminota runaka, ukabona ibuye cyangwa ikinonko kiratewe, ntumenye aho giturutse . ntiwanamanye niba hari ubiteye kuko atagaragara kandi ntiwamenya igihe kiri buzire naho kiri buturuke.
Umwe yagize ati ”Kumugoroba nka saa kumi n’imwe twumvise amabuye aturutse ruguru yikubita ku nzu andi agwa mu muhanda rwagati twaranashakuje cyane twiruka tujya kureba udutera amabuye turamubura yewe na n’ijoro hacanwe amatoroshi tubura umuntu ahubwo dukomeza kuyumva”.
Undi nawe yagize ati ”Nagiye kumva numva ikinonko kinyikubiseho mbura aho giturutse n’injoro bwo ku rugi hikubiseho ibuye tukabura aho rituruka”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko babangamiwe kuko abana batagikinira hanze kandi hari n’amategura yamenwe n’ay’amabuye bavuga ko batazi aho aturuka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo atarakizi gusa agiye kugikurikirana.
Aba baturage bavuga ko aya mabuye bayaterwa mu bihe bitandukanye kuva kuwa kane none kuwa mbere hakaba hageze gusa ngo uritewe ntakomereka gusa ariko arababara ngo bikaba bimaze kuba iminsi ine bibaho.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…