POLITIKE

Perezida Kagame na Emmanuel Macron w’Ubufaransa baganiriye ku mutekano muke muri RDC

Perezida Paul Kagame na mugezi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bagiranye ibiganiro byagarutse ku mutekano muke ubarizwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Advertisements

Mu ngingo baganiriyeho harimo ijyanye n’umutekano mu karere, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimangira ko ari ikibazo gikwiriye gukemurwa mu buryo bwa politiki hashingiwe ku murongo washyizweho n’ibiganiro bya Nairobi ndetse na Luanda.

Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.

Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n’uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.

Muri Nzeri mu 2022, Perezida Paul Kagame, mugenzi we, Félix Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.

Aba Bakuru b’Ibihugu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje muri uwo mwaka yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko u Bufaransa bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.

Amakuru avuga ko muri Kamena 2022, ubwo umwuka mubi wari wifashe nabi cyane hagati y’ibihugu byombi, Perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akaza kwiyemeza ko azahamagara Perezida Félix Tshisekedi kuri telefone.

Bivugwa kandi ko kugira ngo habeho ubuhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço Perezida Macron yabigizemo uruhare ndetse agakomeza gushyigikira intambwe zose zagendaga ziterwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago